Rwanda Job Day: Abashaka akazi bongeye guhabwa amahirwe yo guhura n’abagatanga

Rwanda Job Day, igikorwa ngarukamwaka gihuza abakoresha bo mu Rwanda n’abashaka akazi, kirongera kubahuza kuwa 22 Ukuboza 2014 i Kigali muri Serena Hotel.

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Job Day igiye kuba ku nshuro ya kane, Ange Muyenzi Wase, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka bateguye neza iki gikorwa giha abantu akazi, n’abakoresha bakabona abakozi bifuza.Muyenzi Wase yasobanuye ko mbere wasangaga abashaka akazi baza ari benshi harimo abatanafite umwirondoro (CV) , bikagora abakoresha bitewe (...)Rwanda Job Day, igikorwa ngarukamwaka gihuza abakoresha bo mu Rwanda n’abashaka akazi, kirongera kubahuza kuwa 22 Ukuboza 2014 i Kigali muri Serena Hotel.Umuhuzabikorwa wa Rwanda Job Day igiye kuba ku nshuro ya kane, Ange Muyenzi Wase, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka bateguye neza iki gikorwa giha abantu akazi, n’abakoresha bakabona abakozi bifuza.Muyenzi Wase yasobanuye ko mbere wasangaga abashaka akazi baza ari benshi harimo abatanafite umwirondoro (CV) , bikagora abakoresha bitewe n’imyanya bafite.Uyu mwaka abashaka akazi bahawe rugari kubanza gutanga CV banyuze ku rubuga rwa Job in Rwanda (http://www.rwandajobday.com/), igikorwa kizageza kuwa 17 Ukuboza. Nyuma hakazamenyeshwa abemerewe kujya guhura n’abakoresha.Muyenzi Wase yavuze ko Rwanda Job Day izitabirwa n’abakoresha benshi bo mu Rwanda, baturutse mu nzego zitandukanye, zaba iza leta n’iz’abikorera.Uretse guhuza abashaka akazi n’abakoresha, biteganyijwe ko inararibonye zizatanga ubumenyi bwo kwihangira umurimo ku buryo uwaje gushaka akazi ataha yungutse byinshi.Abasabye akazi ntibahite bakabona baba bafite amahirwe ko igihe icyo ari cyo cyose aba ashobora kuzahamagarwa kuko aba yaratanze CV ye.Muri uyu mwaka, umukoresha uzahiga abandi gutanga serivise nziza muri Rwanda Job Day azahabwa igihembo.

Guhuza abashaka akazi n’abakoresha bimaze gufata intera ndende, by’umwihariko muri uyu mwaka muri Rwanda Day Atlanta hateguye habereye igikorwa cyiswe “Job Fair”, n’Abanyarwanda baba mu mahanga bahabwa ayo mahirwe nk’ahabwa abari imbere mu gihugu.


Source:igihe.com